"Accepter de supporter indéfiniment le poids d’un crime qu’on n'a pas commis, porter injustement le qualificatif de « criminel de génocide » sans clamer son innocence est une entorse à la recherche de la vérité"

 
 

Dernières nouvelles

Pas d'article dans la liste.

 

A lire aussi ...

FPR irasaba abanyarwanda gutora Kagame mbere y'amatora

 

22.07.2015: Barasaba abanyarwanda gutora mbere y'amatora

Mu gihe amahanga yamagana manda ya 3 i Burundi n'ahandi, abarebera hafi ibyo muli Afurika balibaza ibazo 2 gusa:

1. Kuki amahanga yibasiliye uliya musore Nkurunziza utaramaraho imyaka irenga 10, akenegeza nanasingiza Kagame umaze imka irenga 15 ategeka kandi afunga ananica benshi batavuga rumwe, ndetse akanashigikira Museveni usigaye asinzilira mu ntebe amazemo imyaka irenga 25?

2. Kuki abayarwanda bashubijwe ku ngoyi ya "Culte de la personnalité" ntihagire umunyarwanda cyangwa umunyamahanga bitera ishozi? Dore "saka nyonsa na animation biragarutse, ngizo za oye, oye. "Nzamuramya lirenge" (niko bamwe biyizi babeshyaga Habyarimana) nayo iragarutse. 

Muli iyi video, murunva aho depite Bamporiki asomera abaturage (cyangwa bayoboke ba FPR) ingingo y'i 101 y'itegeko nshinga ibuza Kagame kuba yakongera kwiyamamaza.

Ariko nyuma agasaba abaturage ko bashyigikira ko Paul Kagame yakwemererwa kwica itegeko nshinga kugirango agumeho indi mada ya gatatu, mu gihe abaturage bose ku misozi bilirwa babyinishwa animation ya "Kagame ramba" FPR yamaganaga muli za 1990, banategekwa gusinya ngo baramusaba ko atabata mu nama.

Maze Bamporiki agatakamba ati: "ntazanga ibyo bazamusaba".

Genda Rwanda waragowe koko. Reka turebe uko Kagame azabigobotora. Ali Kagame, ali abamuramya, ninde ubeshya undi? 

Cyiza cya Magenda

---------------------------------

Abali mu Rwanda bashisoza balibaza bati: Imfura zirihe !!

KAGAME ati: “Mu byo natumye abayobozi ntiharimo gusinyisha ku gahato abaturage bashaka manda ya 3 ".

Uwumva amagambo y’Umukuru w’igihugu yibaza niba abo abwira bumva urulimi avuga cyangwa banyuranya, ukaba wagira uti “Kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga” ubundi ukibwira ko zimwe mu Ntore ari ingumba z’amatwi, ibi yabigarutseho mu mwiherero, ababuza gutekenika , ariko bo si ko babibona ahubwo dore ibisa nabyo dusanga muri Bibiliya Yera, mu gitabo cya 2 Samuel 5:1-4

Imiryango yose y’abisiraheri yohereza abantu kwa Dawidi I Heburoni baramubwira bati: “Dore turi amaraso amwe” .
Byongeye kandi mu gihe Sawuli yari umwami wacu ni wowe wayoboraga ingabo,ndetse Uhoraho yarakubwiye ati: “Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli,ni nawe uzategeka isiraheli”.
Nuko abakuru bose b’abisiraheli basanga Umwami Dawidi I Heburoni bagirana amasezerano mu izina ry’uhoraho.
Bamwimikisha amavuta aba umwami w’Abisiraheli

Ubu abanyamadini barahagurutse bagaragaza ko bashaka ko itegeko nshinga ingingo ya 101 ihinduka, Abayisilamu ntibasigaye, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi nabo barabihamya.

Nyamara ariko, abarwanya Leta bati ibyo ntitubikozwa !!!

Ndetse bamaze gutangaza ngo biteguye kuza mu matora ya 2017, barashinja FPR gutekenika ikoresheje abaturage, aba bose ninde ufite ukuri niba ba Gitufu baratekinitse bagasinyisha abaturage ku ngufu.

N’ubwo Itegeko nshinga rishyirwaho n’abaturage rigakurwaho nabo, kandi n’inteko ishingamategeko nayo ikaba ikorera abaturage, abarwanya Leta bazaza muri Kamarampaka bayitsinde?!! Aha rero niho ruzingiye.

Ubamba isi ntakurura nyabusa!

Tubitege amaso.

Source: MontJali News

--------------------------

NAho PDP IManzi iti:

Parti Pdp-imanzi Ababuza gutekinika yarangiza akaba uwa mbere ubikora? None se iyo umuntu avuze ati "Ningeza muri 2017 ntarabona unsimbura ni uko nzaba narananiwe, narayoboye nabi, singomba gukomeza", ejo bundi mu mwiherero (nako ku karubanda) ati "Uko bambuza kubikora niko nshaka kubikora", hari itekinika rirenze iryo? Rwanda waragowe.

---------------------------

www.rwamucyo.com, 22.07.2015

 


 

 

génocide rwandais - Paul Kagame - Designed by Alpha Studio - Avocats Bruxelles - Consultant Euphony