"Accepter de supporter indéfiniment le poids d’un crime qu’on n'a pas commis, porter injustement le qualificatif de « criminel de génocide » sans clamer son innocence est une entorse à la recherche de la vérité"

 
 

Dernières nouvelles

Pas d'article dans la liste.

 

A lire aussi ...

Idamange ordonne la démission du gouvernement rwandais - NDABAGA mushya yategetse Leta ya Kigali kwegura

 

Kigali, Rwanda 15.02.2021: Idamange Iryamugwiza Yvonne, dans une vidéo mise en ligne le 15/02/2021 13:00 a dit: "Time is over.  Le roi est mort, "Kagame est mort". Igihe kirarangiye... Umwami "Kagame yarapfuye. Bafata umwanruro wo kuza kungura... Il ont pris la decision de venir acheter mon silence par l'entremise de Bamporiki Edouard. C'était Jeudi ... Uzaceceka, nudaceceka bazakwica ... affaire imare icyumweru, bizarangira."

Turashaka révolution. Igihugu cy'u Rwanda kimeze nk'intama zitagira umwungeri. Turarambiwe.

Le Rwanda est un pays de moutons sans bergers. Nous voulons la révolution.

Gouvernement yararangiye, ... Nayikuyeho. Le gouvernement est fini, .. je l'ai démis. Time is over... STOP.

Idamange est de facto la nouvelle dirigeante. Elle dit au pouvoir de Kigali: "Démissionnez, je ne vous le demande pas, je vous l'ordonne. U Rwanda rwabonye umutegesti mushya. Idamange yategetse agatsiko ka FPR kwegura: "simbibasabye, ndabategetse". Idamange ordonne à la "clique de criminels et menteurs" au pouvoir à Kigali de démissionner, au CNLG de fermer ses portes..."

#idamange fait trembler le Rwanda, l'Afrique et le monde. Le roi est mort, Kagame n'est plus. L'égérie de la révolution rwandaise de février 2021 donne RDV au peuple à l'hôtel URUGWIRO avec le "President …"

Afficher la suite https://www.facebook.com/erwamucyo/posts/4090001861031503

------------------------------------

1. Byageze iwa NDABAGA

NDABAGA: Invano y’imigani ya Kinyarwanda: 1. Bigeze iwa Ndabaga: uwa mbere mu migani n'amateka akaraze mu kirungo cya Rugaju rwa Kirasa afatanyije na Cyiza cya Magenda.

------------------------------------

1. Bigeze iwa NDABAGA.

Ndabaga yari umukobwa wa Nyamutezi mu Bwishaza ku Kibuye ahagana 1700.

Se wa Ndabaga yaje kujya ku rugerero asiga umukobwa we kw’ibere (acyonka ibere lya nyina umubyara). Ndabaga amaze kuba umwangavu aza gushikamira Nyina amubaza aho Se yagiye n'impanvu adataha kubareba. Nyina yaje kumusobanurira ko nta agahungu babyaye ko kumucungura. Ndabaga aritaye mu ugutwi aratangira yegera abahungu yiga gusimbuka urukiramende nkabo, yitoza kwiruka, kurasa intego noneho byose arabimenya ndetse akongeraho no kubarusha ngo batamusuzugura. Agiye guca akagozi yegera abacuzi bamusatura amabere barayashiriza.

Nuko amaze gufunika amasomo yegera Nyina amusaba kuzamwereka abagabo bazajya ibwami k’urugerero ngo ajye gusuhuza se Nyamutezi.

Ageze rero ibwami asaba abahungu kumushakira se ntibazuyaza. Nyamutezi araza bararamukanya aramwibwira ati kandi vuba na bwangu ndagusaba kungeza i Bwami unyita umuhungu nkagucungura ukajya mu rugo. Se abyunvishije biramutangaza. Nujo bajya ahihereye kumusuzuma amuhaye intego arayirasa, yirukankanye n’abahungu arabasiga, se arumirwa amujyana ibwami ati Nyagasani nguyu umuhungu wanjye aje kuncungura. IBwami baramwikiririza, bemera incungu.

Ndabaga atangiye imirimo n'abahungu arabanikira byose agatumika vuba na bwangu. Bigera aho umwami amuha inka aramuheta amwongera iza Mirenge. Bigezaho bamugirira amashyari, bashaka uko bamwikiza. Baje rero kumurega ibwami bati: nyamara Ndabaga n’umukobwa afite intege z’abakobwa kandi ntararana n’abandi bahungu ajya no kunyara akiherera.

Umwami amutumaho aramwihererana aramwitegereza aramubaza ati umbwize ukuri niba koko uri umuhungu. Ndabaga ubwoba buramutaha ati: “ko bantahuye mbigenje nte?” Ashira ibinya ati Nyagasani ndi umukobwa rwose habuze ucungura Data ndishora nderwa gihungu kandi warabibonye ntacyo bandusha.

Umwami arumirwa atumaho Se umubyara uyu wari umugaragu we. Nyamutezi aritba, arisobanura, avuga ko nta gahungu yigeze kandi ko yavutse ari Ikinege.

Ubwo umwami yifata ku gahanga ati mbese burya ni aha ibintu byageze? Byageze iwa Ndabaga!!!. Ahita aca iteka ko nta mugabo ufite umwana umwe uzongera kujya k’urugerero. Ubwo agabira Nyamutezi Inka hiyongeyeho za izindi zo gukwa kuko umwami yahise yifunga NDABAGA amubera umugore. Nyamutezi aba abaye Sebukwe w’umwami yegura ibondo.

Moralité:

Ibintu" kugera iwa Ndabaga” rero ni igihe umugore yigira umugabo akishora, kuko biba bikomeye hagomba ingombabagabo.

Source: Invano y’imigani ya Kinyarwanda: Bigeze iwa Ndabaga: uwa mbere mu migani n'amateka akaraze mu kirungo cya Rugaju rwa Kirasa afatanyije na Cyiza cya Magenda.

@Rwamucyo.com, 15.02.2021

 


Fichiers :
IdamangeComPolice.jpeg

 

 

génocide rwandais - Paul Kagame - Designed by Alpha Studio - Avocats Bruxelles - Consultant Euphony