"Accepter de supporter indéfiniment le poids d’un crime qu’on n'a pas commis, porter injustement le qualificatif de « criminel de génocide » sans clamer son innocence est une entorse à la recherche de la vérité"
Dernières nouvelles
Pas d'article dans la liste.
A lire aussi ...
• Voilà 101 jours que Eugène RWAMUCYO est prisonnier politique du génocidaire Paul KAGAME en FRANCE. (05.09.10)
• RWANDA IL EST PLUS PRUDENT DE GARDER LE SILENCE (04.09.10)
Umuseso 397: Kagame, Kayumba, Victoire
Amateka ya politiki mu Rwanda akomeje kuba mabi. Buri gihe iyo hari ikintu gihindutse muri politiki, abanyarwanda biturwaho n’ingorane zitandukanye, kandi buri gihe ziturutse ku butegetsi buba buriho.
Nk’ubu, hari hashize imyaka isaga 15, nta munyapolitki wiyemerera ku mugaragaro ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Haherukaga ba Twagiramungu na ba Ngango bavugaga ko barwanya Habyalimana, kandi bagakomeza bakaba mu Rwanda. Nabwo kugira ngo iyo ntambwe igerweho,
habaye aha FPR yotsaga umuriro Inzirabwoba.
Ubu muri iyi minsi, habonetse amashyaka mashya ashaka gutangiza opposition ivuga kuko itavuga yo irasanzwe. Ubu abantu bacitse ururondogoro.
Mu midugudu ibintu byaradogereye, urasanga intore zishaka
kumenya ishyaka umuntu arimo. Iyo atitabira inama z’umuryango FPR Inkotanyi, ntizibura kumwitirira icyo atari cyo. Nta n’utekereza ko hari abantu batajya bakorwaho n’imihindiro ya politiki. Ubu ngo amalisiti
arimo gukorwa!
Iyi politiki y’iterabwoba, iranze ibaye umuvumo ku Rwanda. Nawe se, ku bwa Kayibanda, abantu bahumetse ari uko Parmehutu andi mashyaka
iyamize. Ku bwa MRND, abantu bagize agahenge ari uko Habyalimana ababumbiye mu bwato bwa Muvoma. Ku bwa FPR, nta ntugunda zindi zikabije zari zarabayeho, zije ari uko PS Imberakuri, Green Party na FDU Inkingi byigaragaje. None se Abanyarwanda bazinyagambura ari uko urubuga rwa politiki rwihariwe n’ishyaka rimwe kandi ry’igitugu?
Abanyarwanda baragowe kabisa!
Ubwanditsi bw'umuseso.
Reportage de la télévision TF1 sur le Dr Rwamucyo Eugène
"Etre libre, on ne le dira jamais assez, c'est vouloir aussi la liberté de l'autre, pour celui qui ne pense pas comme soi. C'est ne respirer soi-même largement que si l'on est assuré que l'autre n'étouffe pas dans un cachot." (Gabriel Marcel)
